mercredi 12 décembre 2012

Dore urutonde rw'abirabura bo muri Amerika bakize kurusha abandi.

NK'uko tubikesha urubuga rwa internet therichest.com ruvuga ku bantu baba bakize ndetse n'imitungo yabo uko ingana n'aho baba barayikuye.
Kuri ubu rero tugiye kwifashisha urwo rubuga tubabwira aba Black American cyangwa se abanyamerika bafite uruhu rwirabura:

#1 hari OPRAH Winfrey
Oprah Winfrey








Uyu akaba ari umugore uzwi cyane mu kiganiro cye bwite gica ku mateleviziyo atandukanye ku isi. Akaba afite amafaranga angana na miliyari 2.7 z'amadorari ya Amerika. Ibyo byatangajwe muri Werurwe 2012.
Aya mafaranga akaba yarayavanye muri bya biganiro bya televiziyo kandi akaba ari amafaranga ye ku giti atari umurage cyangwa tombola.


P Diddy













Uyu ni umuhanzi rurangiranwa akaba afite umutungo ubarirwa mu madorari angana na miliyoni 550. Aya mafaranga akaba ahanini ava muri muzika akora ndetse no mu gushora imari muri sosiyete yitwa BET ifite na za televisiyo.


robert
Robert Johnson

















Uyu akaba ari umuhanzi wo mu bihe byashize. Amafaranga abarirwa akaba angana n'ay'umubanziriza kuri uru rutonde ariyo miliyoni550 z'amadorari ya Amerika, ndetse bakaba banayakura ahantu hamwe ariho muri sosiyete ya BET.


#4 ni Tiger Woods
Tiger Woods













Uyu Tiger Woods akaba ari umukinnyi wa Golf. Uyu mukino ukaba usanzwe unazwiho kuba umukino w'abakire. Usibye n'ibyo kandi aranamamaza ndetse akanatanga amasomo ya golf ku babyifuza. Ibyo nibyo byamuhaye amafaranga agera kuri miliyoni 500 z'amadorari.

#5akaba ari Michael Jordan

Michael Jordan


















Uyu akaba ari rurangiranwa mu mukino wa basket ball. Akaba yarakinaga mu ikipe ya Chicago Bulls ari naho yakuye amafaranga menshi muyo afite ubu. Ahandi avana amafaranga ni muri za contrat yagiye asinyana n'abaterankunga nk'uruganda rwa NIKE ndetse no kuba afite imigabane 80% mu ikipe ya Charlotte Bobcats yo muri NBA. Umutngo we ukaba ugera kuri miliyoni 500 z'amadorari ya Amerika.
 by Déo

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire